Itandukaniro Mu Abadiventisiti b' Umunsi wa 7 Muri Iki gihe cy' Ijwi Rirenga mu isaha ya 11: Abikingiza Covid19 n' Abakirya Inyama n' Abahamagariwe Kurangiza Umurimo"144,000" Mu Iyerekwa Rya Mbere Rya Ellen Gould White". kuwa 09/03/2021.Mwihane, Mweze Isabato, Yesu Azagaruka Tariki 15/10/2024 saa 1:59' a.m.
Ikimenyetso cy' Imana-Ubanza Kuba usa na Yesu Kristo:
Audio 1":[ https://voca.ro/12uwtT6vI8PO ].
Audio 2" Ubuhamya Kuri Temperance":[https://voca.ro/1a36ycYx4krC ].
Audio 3":[ https://voca.ro/1c3ua6oDzq8p ].
Audio 4" Akamaro K' Imirimo Mugushyirwaho Ikimenyetso Cy' Imana: [https://voca.ro/1EMPjvE4ZE4P ].
Audio 5"
.
INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA Online Books by Ellen Gould White.(Counsels on Diet and Foods)
IGICE CYA 3 - IVUGURURA MU BY’UBUZIMA N’UBUTUMWA BWA MARAYIKA WA GATATU
Nk’uko Ikiganza Gifitanye Isano n’Umubiri
97. Ku itariki 10 Ukuboza 1871, nongeye kwerekwa ko ivugurura mu by’ubuzima ari umugabane umwe w’umurimo ukomeye ugamije gutegurira abantu gusanganira Umwami Yesu. Ufitanye isano y’isanga n’ingoyi n’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, nk’uko ikiganza kiyifitanye n’umubiri. Ntabwo umuntu yahaye agaciro Amategeko Cumi; ariko Uhoraho ntazaza guhana abagomera ayo mategeko atabanje kuboherereza ubutumwa bw’umuburo. Ubwo butumwa bwamamazwa na marayika wa gatatu. Iyo abantu baza kumvira Amategeko Cumi y’Imana, imibereho yabo igakurikiza ibyo ayo mategeko asaba, nta muvumo w’akaga k’indwara zuzuye isi uba uriho. IMN 68.5
Gutegurira Abantu Gusanganira Yesu
Abagabo n’abagore ntibashobora kwica amategeko agenga ibyaremwe binyuze mu kuba abanyamururumba no kubatwa n’irari ribi hamwe n’ibyifuzo bibi, ngo maze bareke no kugomera amategeko y’Imana. Niyo mpamvu Imana yemeye ko tugerwaho n’umucyo w’ubugorozi mu byo kwitungira amagara mazima, kugira ngo tumenye icyaha cyacu igihe tugomeye amategeko yishyiriyeho ubwayo ngo agenge imibereho yacu. Ibyishimo tugira n’agahinda tugira byose bituruka ku kumvira kwacu cyangwa kutumvira amategeko y’ibyaremwe. Data ubuntu bwinshi wo mu ijuru ahora areba imibereho ibabaje abantu babamo, bamwe babizi naho abandi benshi batabisobanukiwe, iterwa no kugomera amategeko yashyizeho. Maze kubwo urukundo n’imbabazi igirira ikiremwamuntu, ituma umucyo wayo kubamurikira ikaboherereza ivugurura mu by’ubuzima buzira umuze. Yerekanye amategeko yayo, n’igihano kigendana no kuyagomera, kugira ngo bose bamenye, kandi bitwararike mu kubaho imibereho ihuje n’amategeko y’ibyaremwe. Yatangaje ku mugaragaro amategeko yayo kandi iyashyira ahabona, ku buryo ameze nk’umudugudu wubatse mu mpinga y’umusozi. Abantu bose barebwa na yo babasha kuyasobanukirwa baramutse babishatse. Abantu b’ibiburabwenge ntibarebwa na yo. Umurimo wa marayika wa gatatu ugamije kwamamaza ayo mategeko no kurarikira abatuye isi kuyumvira, kugira ngo abantu bategurirwe gusanganira Umwami ugiye kugaruka bidatinze.
NI BANDE BAZARANGIZA UMURIMO by Olivier:Associated Link:[https://m.youtube.com/watch?v=4x3RInNy254 ]..
IYEREKWA RYANJYE RYA MBERE by Ellen Gould White Books Online INYANDIKO Z’IBANZE
Nk’uko Imana yanyeretse urugendo rw’abategereje Kristo berekeza mu Murwa Wera ikanyereka n’ingororano y’igiciro cyinshi izahabwa abategereje kugaruka k’Umwami wabo avuye mu bukwe, bishobora kuba ari inshingano yanjye kubatekerereza muri make ibyo Imana yampishuriye. Abera bakundwa bafite ibigeragezo byinshi bagomba kunyuramo. Ariko imibabaro yacu yoroheje, nubwo ari iy’akanya gato, izaturemera ubwiza burushaho gukomera kandi bw’iteka ryose — kuko tutareba ibigaragara, kubera ko ibigaragara ari iby’igihe gito, ariko ibitaragaragara bihoraho iteka ryose. Nagerageje kuzana inkuru nziza n’amahundo make yo muri Kanani yo mu ijuru, ari yo yatumye benshi bashaka kuntera amabuye nk’uko byabaye igihe iteraniro ryose ryashakaga gutera Yosuwa na Kalebu amabuye kubw’inkuru bari bazanye. (Kubara 14:10). Ariko benedata na bashiki banjye muri Kristo, ndabahamiriza ko ari igihugu cyiza, dushobora kuzamuka tukagihindura. IZ 34.1
Igihe nasengeraga ku gicaniro cy’umuryango, Umwuka Wera yanjeho, maze mera nk’uzamuwe hejuru, nkuwe ku isi y’umwijima. Mpindukirira kureba abategereje kugaruka kwa Yesu bari ku isi; ariko sinababona ari nabwo ijwi ryambiraga riti: “Ongera urebe, kandi urebe hejuru biruseho hato.” Numvise ibyo nubura amaso, mbona inzira igororotse kandi ifunganye iturutse ku isi. Ako kayira ni ko abategereje banyuragamo berekeza mu murwa wari ku iherezo ry’iyo nzira. Inyuma yabo ku itangiriro ry’iyo nzira hari umucyo urabagirana ubamurikira, uwo mucyo marayika yambwiye ko ari wo rusaku rwa mu gicuku. Uyu mucyo warabagiranaga mu nzira yose kandi ukaboneshereza ibirenge byabo kugira ngo badasitara. Iyo bakomezaga guhanga amaso kuri Yesu wari uri imbere yabo abayobora ku murwa, babaga amahoro. Ariko bidatinze bamwe batangiye kunanirwa, maze bavuga yuko umurwa uri kure cyane, bibwira yuko bari bakwiriye kuba bamaze kuwinjiramo. Hanyuma Yesu abakomeresha gushyira hejuru ukuboko kwe kw’iburyo gukomeye, maze mu kuboko kwe havamo umucyo wamurikiraga iryo tsinda ry’abategereje, maze bararangurura bati: “Haleluya.” Abandi bihakana vuba wa mucyo wari inyuma yabo maze bavuga yuko Imana atariyo yabayoboye ngo ibageze aho. Wa mucyo wari inyuma yabo urazima, basigara bashyize ibirenge byabo mu mwijima w’icuraburindi, barasitara, babura icyapa cyo kubayobora kandi babura Yesu, bateshuka inzira bagwa mu mwijima no mu isi mbi byari hasi yabo. Bidatinze twumva 30 ijwi ry’Imana rimeze nk’amazi menshi asuma, maze iryo jwi ritubwira umunsi n’isaha Yesu azagarukiraho. Abera bari bakiriho bagera ku bihumbi 144 bamenya kandi basobanukirwa n’iryo jwi, mu gihe abanyabibi bo bibwiye yuko ari uguhinda kw’inkuba n’igishitsi cy’isi. Ubwo Imana yavugaga iby’igihe cyo kugaruka kwa Yesu, yadusutseho Umwuka Wera, maze mu maso hacu hatangira kurabagiranishwa n’ikuzo ry’Imana, nk’uko Mose yari ameze ubwo yamanukaga umusozi wa Sinayi. IZ 34.2
Ba bantu ibihumbi 144 bose bari bashyizweho ikimenyetso kandi bunze ubunze rwose. Ku ruhanga rwabo hari handitsweho, “Imana na Yerusalemu Nshya,” kandi hariho n’inyenyeri irabagirana iriho izina rishya rya Yesu. Igihe twari tunezerewe, turi mu mwanya wera ba banyabibi baraturakariye kandi bashakaga kudusumira ngo batujugunye mu nzu y’imbohe. Ubwo ni bwo natwe twazamuraga amaboko yacu mu izina ry’Uwiteka maze ababi bagwa hasi barambaraye batagira ubaramira. Ubwo ni bwo abo mu isinagogi ya Satani bamenye ko Imana yadukunze twebwe abashoboraga kozanya ibirenge kandi tukaramukanya na bene Data mu ndamutso yera, maze bikubita ku birenge byacu bararamya. IZ 35.1
Mu kanya gato twerekeza amaso yacu iburasirazuba, kuko twari tubonye agacu gatoya kirabura, kangana n’igice cy’ikiganza, maze twese tumenya ko ari ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu. Twese dutumbira ako gacu dufite ituza cyane kuko uko karushagaho kwigira hafi ari na ko karushagaho kugira umucyo, gafite ubwiza, kandi kakarushaho kugira ubwiza kugeza ubwo kabaye igicu kinini cyera. Ku ruhande rwo hasi cyasaga n’umuriro; hejuru y’icyo gicu hari umukororombya, naho impande hari abamarayika ibihumbi cumi, baririmba indirimbo y’agahebuzo; kandi kuri icyo gicu ni ho Umwana w’umuntu yari yicaye. Umusatsi we wari umweru kandi utendera ku ntugu ze; ndetse ku mutwe we hari hatamirijwe amakamba menshi. Ibirenge bye byasaga n’umuriro; kandi mu kuboko kwe kw’iburyo yari afite umuhoro utyaye; mu kw’ibumoso afite impanda yacuzwe mu ifeza. Amaso ye yasaga n’ibirimi by’umuriro, yashakishaga abana be aho bari hose. Nuko mu maso yose haracya, naho mu ya ba bandi banze Imana hacura umwijima. Nuko twese turangururira icyarimwe tuti: “Ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe? Mbese aho umwambaro wanjye uraho utagira ikizinga?” Hanyuma abamarayika bareka kuririmba, habaho umwanya wo guceceka guteye ubwoba, ubwo ni bwo Yesu yavugaga ati: “Abafite amaboko atanduye n’imitima iboneye ni bo bazabasha guhagarara badatsinzwe; Ubuntu bwanjye burabahagije.” Ibyo bituma mu maso hacu harabagirana, maze imitima yose isabwa n’umunezero. Ubwo igicu cyarushagaho kwegera isi, abamarayika bongeye guhanika indirimbo. IZ 35.2
Noneho igihe Yesu yamanukaga ku bicu agoswe n’ibirimi by’umuriro, ya mpanda ye y’ifeza yaravuze. Yerekeza amaso ye ku bituro by’abera basinziriye, nuko yubura amaso ye azamura n’amaboko ayatunga ku ijuru, ararangurura ati: “Nimukanguke! Nimukanguke! Yemwe abasinziriye mu mukungugu mwe, nimuve mu bituro.” Nuko habaho igishyitsi gikomeye, ibituro birakinguka abapfuye bavamo bambaye kudapfa. Ba bantu 144.000 babonye incuti zabo bari baratandukanyijwe n’urupfu maze batera hejuru bati: “Haleluya.” Muri ako kanya turahindurwa tujyananwa na bo gusanganirira Umwami mu kirere. IZ 36.1
Twese tujyanwa mu gicu, kandi tumara iminsi irindwi tuzamuka twerekeje iyo ku nyanja y’ibirahuri. Nuko Yesu azana amakamba, ayatamiriza ku mitwe yacu n’ukuboko kwe kw’iburyo. Aduhereza inanga z’izahabu n’imikindo yo kunesha. Kuri iyo nyanja y’ibirahuri ni ho ba bantu 144000 bahagaze bayikikije mu buryo bunogeye amaso. Bamwe muri bo bari bafite amakamba arabagirana cyane, abandi bafite atarabagirana cyane. Amakamba amwe yagaragaraga ko aremerejwe n’inyenyeri nyinshi zitatsweho, naho andi ariho inyenyeri nke. Bose bari banyuzwe rwose n’amakamba yabo. Kandi bose bari bambaye igishura byera kuva ku ntugu kugera ku birenge. Ubwo twagendaga twerekeje ku nyanja y’ibirahuri tugana ku irembo ry’umurwa, abamarayika bari badushagaye. Yesu arambura ukuboko kwe gukomeye kw’ubwiza, afata kuri ya marembo arimbishijwe imaragarita, akingura urugi rwikaraga ku mapata yarwo arabagirana, maze arwigizayo aratubwira ati: “Mwameshe ibishura byanyu mu maraso yanjye, mwahagarariye ukuri kwanjye mutajegajega, nimwinjire.” Twese turinjira maze twiyumvamo uburenganzira busesuye muri uwo murwa. IZ 36.2
Muri uwo murwa twahabonye igiti cy’ubugingo n’intebe y’ubwami y’Imana. Ku ntebe y’Imana haturukaga uruzi ruboneye rw’amazi y’ubugingo, kandi hakurya no hakuno y’urwo ruzi hari igiti cy’ubugingo. Ku nkengero imwe y’urwo ruzi hari igiti cy’inganzamarumbo no ku yindi hari ikindi. Byombi byari byiza kandi bitatswe izahabu irabagirana. Ku ikubitiro nibwiye ko nabonye ubwoko bubiri bw’ibiti. Nongeye kwitegereza mbona ko ibyo biti bifataniye mu bushorishori bwabyo bikaba igiti kimwe. Icyo cyari igiti cy’ubugingo cyari hakurya no hakuno y’uruzi rw’ubugingo. Amashami yacyo yari abogamiye aho twari duhagaze, kandi imbuto zacyo zari nziza cyane; zisa n’izahabu ivanze n’umuringa. IZ 36.3
Twese tujya munsi y’icyo giti turicara kugira ngo turebe ubwiza bw’aho hantu. Muri icyo gihe abavandimwe bacu Fitch na Stockman 31 bari barabwirije ubutumwa bwiza bw’ubwami, kandi Imana ikaba yari yaremeye ko bipfira kugira ngo ibakize, baje kudusanga, batubaza ibyo twanyuzemo mu gihe bari basinziriye. Twagerageje kwibuka amakuba akomeye twanyuzemo ariko yari angana urwara agereranyijwe n’ikuzo rihoraho kandi ritarondoreka byari bituzengurutse ku buryo tutabasha kubivuga, maze twese turarangurura tuti: “Haleluya, ijuru ni iry’igiciro cyinshi.” Maze inkomanizo z’imiryango y’ijuru ziranyeganyega. IZ 37.1
Yesu aturangaza imbere twese turamanuka tuva mu murwa twerekeza kuri iyi si, ku musozi munini cyane kandi w’icyubahiro. Uwo musozi ntiwashoboye kwihanganira Yesu wari uwuhagazeho, maze usadukamo kabiri, haba ikibaya kinini cyane. Hanyuma turebye hejuru tubona ururembo runini, rufite imfatiro cumi n’ebyiri, n’amarembo cumi n’abiri, atatu atatu kuri buri ruhande, kandi kuri buri rembo hari umumarayika. Twese turarangurura tuti: “Ururembo, ururembo rukomeye, ruraje, ruje ruturuka mu ijuru ku Mana.” Maze ruraza, ruhagarara aho twari duhagaze. Nuko dutangira kwitegereza ibyiza byari hanze y’urwo rurembo. Muri rwo nahabonye amazu meza cyane yasaga n’ifeza, atewe inkingi enye zishyizweho imaragarita zifite ubwiza buhebuje bwo kurebwa. Muri yo ni ho abera bajyaga gutura. Mu nzu yose harimo ububiko busizwe zahabu. Nabonye benshi mu bera binjira muri ayo mazu, bakuramo amakamba yabo arabagirana, bayashyira kuri ubwo bubiko, nuko barasohoka bajya mu murima wari ukikije inzu kugira ngo bagire ibyo bakora ku butaka, bitari nk’uko dukora hano mu isi. Oya rwose! Umucyo utangaje warabagiranaga ku mitwe yabo bose, kandi bakomezaga kurangurura basingiza Imana. IZ 37.2
Nabonye undi murima wuzuyemo uburabyo bw’amoko yose, kandi ubwo nabucaga nararanguruye nti: « Ntibuzigera bwuma. » Hafi aho nahabonye umurima urimo ibyatsi birebire binogeye amaso. Byahoraga bitoshye kandi uko byahungabanaga byitegeye ubwiza bw’Umwami Yesu, byavagaho umucyo usa n’ifeza n’izahabu. Hanyuma twinjira mu wundi murima urimo inyamaswa z’ubwoko bwose. Intare, umwana w’intama, ingwe, n’ikirura byose byari bibanye mu mutekano. Tuzinyura hagati, maze zidukurikira zituje. Hanyuma twinjira mu ishyamba ritari nk’ishyamba ricuze umwijima ryo muri iyi si; ahubwo ryari ishyamba ryuzuye umucyo n’ubwiza buhebuje. Amashami y’ibiti byo muri ryo yahungabaniraga hirya no hino, maze twese turarangurura tuvuga tuti: « Tuzigumira muri iri shyamba, twiryamire muri ibi biti. » Duca iryo shyamba, kuko twerekezaga ku musozi Siyoni. IZ 38.1
Ubwo twari mu rugendo, twahuye n’itsinda ry’abantu na bo batumbiriye ubwiza bw’aho hantu. Nuko mbona inshunda z’imyambaro yabo zitukura; amakamba yabo arabagirana; kandi amakanzu yabo yeraga nk’urubura. Tubaramukije mbaza Yesu abo ari bo. Ambwira yuko ari abishwe ari we bazira. Bari bari kumwe n’abana batagira ingano; nabo bari bafite inshunda zitukura ku myambaro yabo. Umusozi Siyoni wari imbere yacu, kandi kuri uwo musozi hari urusengero rwiza cyane, kandi rwari rukikijwe n’indi misozi irindwi yari iriho indabo nziza za roza n’amaroma. Mbona twa twana duterera, cyangwa twashaka tukagurukisha utubaba twatwo, tukagwa mu mpinga z’iyo misozi maze tugaca ubwo burabyo budateze kuma na rimwe. Iruhande rw’urwo rusengero, hari ibiti by’amoko yose birimbishije aho hantu, birimo imizabibu, imikomamanga, imyerayo, imitini n’imikindo. Ndetse amashami y’imitini yari acuramye hasi aremerewe n’imbuto zawo. Ibyo byose byatumaga aho hantu hose haba ah’igikundiro. Maze tugiye kwinjira mu rusengero, Yesu arangurura ijwi rye ryiza cyane aravuga ati: “Abinjira aha hantu ni abantu 144,000 gusa;” maze natwe turangurura tuvuga tuti: “Haleluya.” IZ 38.2
Urwo rusengero rwari rufashwe n’inkingi ndwi, kandi zose ari izahabu irabagirana, zitatsweho imaragarita nziza cyane. Ibyo bintu bitangaje nahabonye sinashobora kubisobanura. Iyo mbasha kuvuga ururimi rw’i Kanani, nari kubasha gusobanura bike mu byiza byaho. Nahabonye ibisate by’amabuye byanditsweho amazina ya ba bandi ibihumbi 144. Kandi yari yanditswe mu nyuguti z’izahabu. Tumaze kwitegereza ubwiza bw’urwo rusengero, twarasohotse, maze Yesu aradusiga ajya mu rurembo. Bidatinze twongera kumva ijwi rye rinezeza rivuga riti: “Bwoko bwanjye nimuze, mwavuye mu mubabaro ukomeye, kandi mwakoze ibyo nshaka; mubabazwa babampora, nimwinjire dusangire, kuko ngiye gukenyera, nkabahereza.” Natwe turangururira rimwe tuti : “Haleluya! Ikuzo ribe iry’Imana!” Nuko twinjira mu rurembo. Maze mbona ameza akozwe mu ifeza nziza; yari afite uburebure bwa kilometero nyinshi, ariko amaso yacu yabashaga kuyareba akayaheza. Mbona imbuto z’igiti cy’ubugingo, manu, imbuto z’imitini, imizabibu, amakomamanga, amaseri y’imbuto n’andi moko menshi y’imbuto. Nasabye Yesu kunkundira kurya kuri izo mbuto. Yaramwiye ati: “Si ubu. Abariye kuri izi mbuto ntibaba bagisubiye mu isi ukundi. Ariko nuba umukiranutsi, hasigaye igihe gito ukazarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kandi ukanywa ku mazi ya ya soko.” “Kandi arambwira ati: “Ukwiriye kongera gusubira ku isi maze ukabwira abandi ibyo naguhishuriye.” Nuko marayika angarurana ubwitonzi kuri iyi si y’umwijima. Rimwe na rimwe njya nibwira ko ntakwiriye kuguma kuri iyi si ukundi kuko ibyaho byose ari umwaku. Kandi ndi mu bwigunge kuri iyi si bitewe n’uko nabonye igihugu kirushijeho kuba cyiza. Iyo ngira amababa nk’ay’inuma, mba ngurutse nkigira kwiruhukira! IZ 38.3
Nkimara kuva mu iyerekwa, nabonye ibintu byose byahindutse; umwijima wabuditse kubyo nabonaga. Mbega ukuntu nabonaga ko iyi si ari umwijima w’icuraburindi! Ubwo nibonaga kuri iyi si naraboroze, kandi numva mfite urukumbuzi. Nabonye isi irushaho kuba nziza, bityo yatumye iyi iba umwaku. Natekerereje ibyo nabonye rya tsinda rito ry’abo twasenganaga i Portland, maze bizera badashidikanya ko byavuye ku Mana. Icyo cyari igihe gikomeye. Ubwiza bw’ibizahoraho bwakomeje kuba kuri twe. Hashize icyumweru mpawe iryo yerekwa, Umwami yongeye kumpa irindi yerekwa maze anyereka ibigeragezo ngomba kuzanyuramo, kandi ko ngomba kujya kubwira abandi ibyo yampishuriye, ndetse ko nzahura n’abandwanya bityo kubwo kugenda nkazagira umubabaro mu buryo bw’umwuka. Ariko marayika yarambwiye ati: ‘Ubuntu bw’Imana buraguhagije kuko izagukomeza.’ Nkimara kuva muri iryo yerekwa, nahuye n’akaga gakomeye. Ubuzima bwanjye ntibwari bumeze neza na hato kandi icyo gihe nari mfite imyaka cumi n’irindwi gusa. Nari nzi ko abantu benshi bagiye bagwa kubwo gushyirwa hejuru, bityo menya ko iyo nanjye njya gushyirwa hejuru mu buryo ubwo ari bwo bwose, Imana yajyaga kundeka maze nkazimira ntakabuza. Nasanze Imana nsenga maze nyisaba ko uwo mutwaro yawuha undi. Byasaga n’aho njye ntawushoboye. Nubitse umutwe igihe kirekire, ariko umucyo nashoboraga kubona wari uwambwiraga ngo: ‘Menyesha abandi ibyo naguhishuriye.’ IZ 39.1
Mu iyerekwa ryakurikiyeho nasabye Imana nkomeje ko niba ngomba kugenda nkavuga ibyo yanyeretse, ikwiriye kuzandinda kwishyira hejuru. Noneho inyereka ko isengesho ryanjye ryasubijwe, kandi ko ningwa mu kaga ko kwishyira hejuru, ukuboko kwayo kwari kunkoraho bigatuma ndwara. Marayika yarambwiye ati: “Nutanga ubutumwa nk’uko buri, kandi ukihangana ukageza ku iherezo, uzarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kandi uzanywa no ku mazi y’uruzi rw’ubugingo.” IZ 39.2
Bidatinze, inkuru yasakaye hose ko ibyo neretswe ari ingaruka yo gutwarwa Intekerezo 32 kandi Abadiventisiti benshi bari biteguye kubyemera no gukwirakwiza iyo nkuru. Umuganga umwe wari icyamamare muri uko gutwara intekerezo z’abantu bakaba nk’abatewe ikinya yambwiye ko ibyo mvuga ari ingaruka yo gutakaza ubwenge, ko ndi umuntu woroheje cyane, ko nawe ashobora kungenza uko ashaka maze agatuma mpangwaho n’imyuka. Namubwiye ko Imana yanyeretse ko gutwara abantu ubwenge bakaba nk’abatewe ikinya bituruka kuri sekibi ikuzimu, kandi ko bidatinze azajugunyanwayo n’abakomeje gukoresha ubwo buryo. Namuhaye uburenganzira bwo kugerageza kuntwara intekerezo niba yabishobora. Yagerageje igihe gisaga igice cy’isaha, akoresha uburyo bunyuranye, nyuma biramunanira arazibukira. Kubwo kwizera Imana, nabashije guhagarara ntsinda imbaraga ze ku buryo zitashoboye kugira icyo zinkoraho na gito. IZ 39.3
Iyo mpererwa iyerekwa mu iteraniro, benshi bajyaga kuvuga ko ari ugutwarwa kandi ko hari umuntu wanyobeje ubwenge nk’uwanteye ikinya. Hanyuma nagiye njya mu ishyamba ahiherereye ndi njyenyine, aho nta jisho ryabashaga kumbona cyangwa ngo hagire umuntu unyumva maze ngasenga bityo rimwe na rimwe Imana ikahampera iyerekwa. Icyo gihe narishimaga maze nkababwira ko Imana yambonekeye ndi jyenyine, aho nta muntu upfa washoboraga kugira icyo ankoraho. Ariko hari abantu bamwe bambwiye ko ari njye ubwanjye witesheje ubwenge maze nkihangishaho. Naratekereje nti: ‘Mbese bigeze aho abasanga Imana bataryarya kugira ngo bayisabe kubasohoreza amasezerano n’agakiza kayo bashinjwa ko ibyo barimo ari ubupfapfa kandi ko batwawe n’imbaraga yo gutesha abantu ubwenge?’ ‘Mbese twaba dusaba umugati Data wa twese udukunda uri mu ijuru, maze akaduha ibuye cyangwa inzoka?’ Ibyo bintu byakomerekeje intekerezo zanjye, bituma umutima wanjye ugira agahinda gasaze, uri hafi kwiheba mu gihe hari benshi banyizezaga ko nta Mwuka Muziranenge ubaho, kandi ko ibyabaye ku bera b’Imana byari uguta ubwenge gusa cyangwa bikaba byari ubushukanyi bwa Satani. IZ 40.1
Muri iki gihe, muri Maine hari ubwaka. Abantu bamwe baretse rwose gukora kandi bitandukanya n’abantu bose batemeye ibitekerezo byabo ku byerekeranye n’iyo ngingo ndetse n’ibindi bintu bafataga ko ari inshingano z’iby’iyobokamana. Ayo makosa yose Imana yayampishuriye mu iyerekwa maze irangije inyohereza ku bana bayo bayobye kugira ngo nyavuge. Nyamara benshi muri bo bamaganye ubwo butumwa bivuye inyuma, maze banshinja ko nisanisha n’ab’isi. Ku rundi ruhande, abari Abadiventisiti ku izina banshinje kuba umwaka maze abantu bamwe b’abanyabibi bamvuga ibinyoma ko ndi umuyobozi w’ubwo bwaka kandi mu by’ukuri narakoraga kugira ngo bukosorwe. Ibihe byinshi byagiye bishyirwaho bavuga ko Umwami azagaruka kandi babyemezaga abavandimwe bacu mu kwizera. Nyamara Umwami yanyeretse ko ibyo bihe byose bigomba guhita, kuko hagomba kubanza kubaho ibihe by’amakuba mbere yo kugaruka kwa Kristo, kandi ko igihe cyose cyashyizweho kigahita cyagombaga gusa gucogoza ukwizera k’ubwoko bw’Imana. Kubera ibyo, nashinjwe kuba nka wa mugaragu mubi wibwiye mu mutima we ati: ‘Umwami wanjye atinze kugaruka.’ Ibyo bintu byose byaremereye umutima wanjye cyane, maze muri urwo rujijo rimwe na rimwe nkageragereshwa gushidikanya kubyo nanyuzemo. Igitondo kimwe ubwo nari mu masengesho y’umuryango, imbaraga y’Imana yatangiye kunzaho, maze muri njye haza igitekerezo cy’uko byaba ari uguhangwaho birimo guta ubwenge bituma nyirwanya. Ako kanya nahise mpinduka ikiragi kandi mara akanya ntashobora kumenya ibiri iruhande rwanjye byose. Hanyuma mbona icyaha cyanjye cyo gushidikanya imbaraga y’Imana, kandi mbona ko kubw’uko gushidikanya nagizwe ikiragi ndetse ko ururimi rwanjye rutazagobodoka hatarashira amasaha makumyabiri n’ane. Nabonye imbere yanjye hari urupapuro ruriho amagambo yandikishijwe izahabu yo mu bice n’imirongo mirongo itanu 33 byo mu Byanditswe Byera. Mvuye muri iryo yerekwa, nasabye urubaho maze nandikaho ko nabaye ikiragi, ndetse nandika n’ibyo nabonye kandi ko nifuzaga Bibiliya nini. Nafashe Bibiliya maze mpita ndeba ya masomo yose nabonye ku rupapuro. Namaze umunsi wose ntashobora kuvuga. Mu gitondo cya kare cy’umunsi wakurikiyeho umutima wanjye wuzuye ibyishimo, maze ururimi rwanjye ruragobodoka mpimbaza Imana. Nyuma y’ibyo, sinongeye guhangara gushidikanya imbaraga z’Imana cyangwa ngo ngire n’akanya gato ndwanya imbaraga y’Imana kabone n’ubwo abandi bagira uko bantekereza. IZ 40.2
Mu 1846, ubwo nari ahitwa Fairhaven ho muri Leta ya Masashiseti (Massachusetts), murumuna wanjye (wakundaga kumperekeza aho ngiye hose), umuvandimwe A, na musaza wanjye G., twese twafashe ubwato twerekeza mu kirwa cy’Uburengerazuba ngo dusure umwe mu miryango yaho. Igihe twatangiraga urugendo, hari mu gicuku. Ubwo umuraba wahagurukaga ukadutungura, twari tumaze kugenda urugendo rugufi. Warahoreye kandi imirabyo irarabya, maze imvura itangira kutunyagira imeze nk’amasoko adudubiza. Byagaragaraga neza ko tugomba kurohama keretse gusa turamutse dutabawe n’Imana. IZ 41.1
Napfukamye mu bwato maze ntangira gutakambira Imana ngo iturokore. Maze aho kuri iyo mivumba yadukozaga hirya no hino ubwo amazi yari yazamutse yenda kurengera ubwato twarimo, najyanwe mu iyerekwa maze mbona ko bidatinze agatonyanga kose kagiye gukama ntiturohame kuko ari bwo umurimo wanjye wari utangiye. Nkimara kuva mu iyerekwa, ubwoba bwose nari mfite bwarayoyotse maze turaririmba dusingiza Imana. Ka kato kacu gato kahindutse nk’urusengero rw’abasare rureremba. Umwanditsi w’ikinyamakuru cyitwaga Integuza yo kugaruka kwa Yesu 34 yavuze ko amayerekwa yanjye ari ayaturutse ku gukorerwaho gahunda zituma umuntu ata ubwenge. Ariko ndamubaza nti, “Ni ayahe mahirwe yariho yari gutuma hakorwa izo gahunda mu gihe cyari kimeze nka kuriya?” Umuvandimwe wanjye G. yari afite uburyo bwose bwo kwita kuri ubwo bwato. Yagerageje gutsika ubwato ariko birananirana. Igihe ka kato kacu gato kateraganwaga n’umuraba kandi kagatwarwa n’umuyaga hari hijimye ku buryo tutashoboraga kureba ku mpera z’ubwato. Bidatinze, igitsikabwato cyarafashe maze umuvandimwe G. aratabaza. Kuri icyo kirwa hari inzu ebyiri gusa, maze tubona turi hafi y’imwe muri zo nyamara siyo twifuzaga kugeraho. Ab’umuryango bose bari bagiye kuryama uretse ko kubw’amahirwe umwana muto yumvise ijwi ritabariza mu mazi. Bidatinze se yaje kudutabara, maze adushira mu kato gato atujyana ku nkombe. Twamaze hafi iryo joro ryose dushima Imana kandi tuyisingiriza ineza itarondoreka yatugiriye.
INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA Online Books by Ellen Gould White.
IGICE CYA 1 - IMPAMVU DUKENEYE IVUGURURA
Isiganwa rya Gikristo[Temperance n' Ubutumwa bwa Marayika wa 3 mu Ijwi rirenga 7/2/2021-7/2/2024].
32. “Mbese ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika” (1 Kor. 9:24, 25). IMN 24.2
Aha tuhabona ibyiza byo kwimenyereza kwifata no kwirinda. Intumwa Pawulo abitwereka mu ishusho igaragaza urugamba mu by’umwuka n’ingororano zarwo, aho atwibutsa uburyo imikino itandukanye yatangijwe n’Abagereki mu bihe bya kera bakayikorera guhesha icyubahiro imana zabo. Abagombaga kujya muri iyo mikino, batozwaga gukurikiza amategeko ku buryo bukaze. Ikintu gikundwa cyose cyashoboraga gucogoza imbaraga z’umubiri cyararekwaga. Babuzwaga gukoresha ibyokurya bikomoka ku matungo n’inzoga, kugira ngo babone imbaraga z’umubiri, bakomere, kandi babe bashikamye. IMN 24.3
Gutsindira igihembo babaga baharaniye, cyabaga kigizwe n’amashami y’amababi y’imikindo bambikaga umuntu ku mutwe bikagendana no gukomerwa amashyi kw’imbaga y’abantu babaga baje mu birori, ni cyo gihembo kiruta ibindi baharaniraga. Niba ibintu nk’ibyo byarasabaga ukwihangana, bigasaba ukwifata gukomeye gutyo, kugira ngo umuntu agire icyizere cyo kubona igihembo nk’icyo kidafite agaciro, kandi cyahabwaga umuntu umwe gusa, mbese ukwitanga dusabwa kwahwana n’iki, ukwifata dusabwa byangana iki, kugira ngo tuzahabwe ikamba ridashira, tuzegukane ubugingo buhoraho! IMN 24.4
Dufite umurimo tugomba gukora: kwigomwa gukomeye no gukorana ubushake. Ingeso zacu zose, ibituryohera byose, n’ibyo tubogamiraho byose bigomba kumenyerezwa bikaba mahwi n’amategeko agenga imibereho n’ubuzima. Nitubigenza dutyo, tuzaba twizeye umutekano w’imibiri yacu, dufite n’ubwenge butyaye budushoboza kugenzura ikibi tukagitandukanya n’icyiza. IMN 25.1
Twigire kuri Daniyeli
33. Kugira ngo dusobanukirwe uko bikwiriye ukuri kw’inyigisho yo kwirinda, tugomba kuyiga dushingiye kuri Bibiliya. Nta handi kandi tubasha kubonera ubusobanuro bwagutse ndetse ngo tuhabone icyitegererezo cyo kwirinda nyakuri hamwe n’imigisha igendana na byo, kurusha uko tubibwirwa mu gitekerezo cy’umuhanuzi Daniyeli hamwe na bagenzi be b’Abaheburayo babaga mu ngoro i Babuloni. ... IMN 25.2
Imana yubahisha iteka abayitunganira. Abasore bafite impano kurusha abandi bo mu bihugu byose byatwarwaga n’umutware ukomeye bari barahurijwe i Babuloni, ariko muri bo abanyagano b’Abaheburayo bari bahebuje abandi bose. Bari abasore bashinguye, bafite intambuko nziza, b’uburanga, bafite intekerezo zitunganye, badafite ikizinga; ibi byose byari ibimenyetso biranga ingeso zabo, ibimenyetso by’ubwiza buranga abubahiriza amategeko y’ibyaremwe. IMN 25.3
Igitekerezo cya Daniyeli na bagenzi be cyashyizwe mu nzandiko zahumetswe n’Imana kugira ngo gifashe urubyiruko ruzabaho uko ibihe bihaye ibindi. Ibyo abo bashoboye gukora, n’abandi babasha kubikora. Mbese aba basore b’Abaheburayo ntibahagaze bashikamye mu bigeragezo kandi bagatanga ubuhamya bukomeye bagaragaza kwirinda nyakuri? N’abasore b’iki gihe rero babasha gutanga ubuhamya nk’ubwo. IMN 25.4
Icyigisho tubona hano dukwiriye kurushaho kukizirikana. Ingorane dufite si ukugira bike, ahubwo ni ukugira ibirenze urugero. Kenshi duhura n’ikigeragezo cy’umurengwe. Abashaka kurinda imbaraga zabo ngo zidaca ukubiri n’umurimo w’Imana bagomba kubahiriza gahunda yo kwirinda mu mikoreshereze y’imigisha ibaha, kimwe no kureka rwose ingeso yose itesha agaciro kandi y’urukozasoni. IMN 25.5
Urubyiruko rw’iki gihe rurakururwa n’ibinezeza bigamije kugerageza irari ryarwo. By’umwihariko, mu mijyi yacu minini, harimo ibikurura umutima by’uburyo bwinshi kandi mu buryo bworoshye. Abameze nka Daniyeli, bakirinda kwiyandurisha ibyo bibi, bazasarura ingororano zo kwirinda kwabo. Imbaraga nyinshi z’ubuzima bwabo hamwe n’ubushobozi bwo kwihangana kwabo kwagiye kwiyongera bibabera ububiko bubagoboka mu gihe bibaye ngombwa. IMN 26.1
Ingeso zitunganye z’umubiri zerereza imbaraga z’ibitekerezo. Ubushobozi bw’ubwenge, imbaraga z’umubiri, no kugira uburame biterwa no kubahiriza amategeko ahoraho. Ibi ntibipfa kwizana, cyangwa ngo biboneke kubwo amahirwe. Ntabwo Imana ibasha kunyuranya na kamere yayo ngo irinde umuntu ingaruka zo kugomera amategeko aranga ibyaremwe. Hari ukuri kw’ingenzi dusanga mu mugani ugira uti, “Buri muntu ni we umenya ubuzima bwe.” Mu gihe ababyeyi ari bo bagira uruhare mu murage w’imico iranga abana babo, ndetse bakabategurira n’uburere no kunagurwa bizabafasha binyuze mu mashuri, ni n’ukuri ko inzego z’imirimo dushinzwe hamwe n’akamaro dufitiye iyi si biterwa ahanini n’ibikorwa byacu bwite. Daniyeli na bagenzi be bishimiye inyungu bavanye mu burere no kunagurwa babonye mu myaka ya mbere y’ubuzima bwabo, ariko izo nyungu ubwazo ntizajyaga kuba zihagije ngo zibahindure icyo babaye. Igihe cyarageze kugira ngo bakore uruhare rwabo, ubwo ahazaza hari kugenwa n’imyitwarire yabo. Noneho bafata icyemezo cyo kuba indahemuka ku masomo bigishijwe bakiri bato. Gutinya Imana, ari ryo shingiro ry’ubwenge, ni byo byabaye urufatiro rw’ugukomera kwabo. Mwuka w’Imana yahaye imbaraga buri mugambi nyakuri wose, na buri cyemezo cyose. IMN 26.2
34. Igihe aba basore [Daniyeli, Hananiya, Meshaki, na Azariya] bari muri iri shuri ryabateguraga, ntibahawe uburenganzira bwo kuba i bwami gusa, ahubwo banasabwe kujya barya ibyokurya by’inyama, bakananywa na vino byavaga ku meza y’umwami. Mu kubakorera ibi byose, umwami yabaga agamije kubahesha icyubahiro gikomeye, ndetse akanita ku iterambere ry’umutekano w’imibiri n’ubwenge byabo ku rwego rwo hejuru. IMN 27.1
Mu nyama zahabwaga umwami, habagamo inyama z’ingurube n’izindi zabaga zaravuzwe mu mategeko ya Mose ko ari ibyokurya byanduye, kandi byari byarabujijwe Abaheburayo. Ahangaha Daniyeli yahahuriye n’ikigeragezo kitoroshye. Nonese yajyaga gukurikiza inyigisho z’ababyeyi be ku byerekeranye n’inyama n’ibinyobwa maze agakoza isoni umwami, bikamuviramo kubura umwanya ndetse akaba yabura n’ubugingo bwe, cyangwa yari kwirengagiza itegeko ry’Umwami Imana maze akemera kurebwa neza n’umwami, bityo akemera izo nyungu zitagira uko zingana zigamije iterambere ry’ubwenge bwe no guhendwa n’iby’isi? IMN 27.2
Ntabwo Daniyeli yashidikanyije. Yafashe icyemezo cyo guhagarara kigabo akarinda ubudahemuka bwe, uko byamugendekera kose. Nuko “agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga.” IMN 27.3
Benshi mu bavugwa ko ari Abakristo muri iki gihe bemeza ko Daniyeli yari umuntu ukabya, ndetse bakamufata nk’umuntu udasanzwe na nyamwigendaho. Babona ko ikibazo cyo kurya no kunywa atari ikintu cy’agaciro gakomeye ku buryo cyatuma umuntu afata icyemezo kidakuka, icyemezo cyatuma umuntu yiyemeza no guhara inyungu z’iyi si. Abatekereza batyo bazabona ku munsi w’urubanza ko bateshutse bakareka ibyo Imana yabasabye, maze bakishyiriraho ibyo bibwira ubwabo nk’urugero rubereka icy’ukuri n’ikitari ukuri. Bazabonako ibyo batahaga agaciro atari ko byari biri mu maso y’Imana. Ibyo Imana isaba bikwiriye kubahirizwa mu buryo butunganye. Abemera kandi bakubahiriza rimwe mu mabwiriza yayo kuko ari byo bibagororokeye, nyamara ntibubahirize n’irindi bitewe n’uko babona ko kuryubahiriza bibasaba kwigomwa, bigapfobya urugero rwo gukurikiza icy’ukuri, baba bahaye abandi urugero rwo gupfobya amategeko atunganye y’Imana. Ijambo ngo, “Niko Uhoraho avuga” ni ryo rigomba kuba urugero rwacu muri byose. ... IMN 27.4
Imico ya Daniyeli yagaragarijwe abatuye isi nk’urugero rw’icyo ubuntu bw’Imana bubasha gukorera abantu bacumuye kandi bagaheneberezwa na kamere y’icyaha. Igitekerezo cy’imibereho yo kwiyanga kwe cyongerera imbaraga kamere muntu dusangiye na we. Imibereho ye tuyibonamo imbaraga zidutera natwe umwete wo kurwanya ikigeragezo, maze dushikamye mu buntu kandi twicishije bugufi, tugahagarara mu kuri igihe dusakiranye n’ikigeragezo gikomeye. IMN 28.1
Daniyeli yashoboraga kubona urwitwazo rusa nk’urwumvikana rumutera kudakurikiza gahunda yari yarihaye yo kwirinda; ariko kwemerwa n’Imana ni byo byari bifite igiciro kinini kuri we kurusha kugirirwa neza n’umutegetsi ukomeye wo ku isi, igiciro ndetse kiruta imibereho ubwayo. Kuba imyitwarire ya Daniyeli yaramuhesheje kugirira umugisha kuri Melizari umutware warindaga abasore b’Abaheburayo, byatumye amusaba kubemerera kutarya ku byokurya by’inyama byo ku meza y’umwami, cyangwa ngo banywe kuri vino ye, ibyo bituma Melizari atinya ko umwami atamwishimira, bityo akaba yabura n’ubugingo bwe. Kimwe nk’uko abenshi muri iki gihe babyibwira, yatekerezaga ko indyo yoroheje ishobora gutuma aba basore basa nabi, bakarwara, ndetse ntibagire imbaraga z’umubiri, nyamara indyo ihenze cyane yavaga ku meza y’umwami ikaba ariyo yari kubahindura abasore b’intarumikwa kandi beza, kandi ko yari kubaha imbaraga nyinshi kurusha abandi bose. IMN 28.2
Daniyeli asaba ko babaha iminsi icumi yo kugeragezwa, abo basore b’Abaheburayo bakayimara barya ibyokurya byoroheje, mu gihe bagenzi babo bari kuba barya ku byokurya bivuye ku meza y’umwami. Amaherezo icyifuzo cyabo cyaremewe, maze Daniyeli yumva afite icyizere ko azagera ku mugambi we. Nubwo yari akiri muto, Daniyeli yari yarabonye ingaruka zibabaje ku bantu bagiye bakoresha inzoga hamwe no kubaho ubuzima bw’umurengwe bikabazanira ingaruka ku mubiri no mu ntekerezo. IMN 28.3
Nyuma y’iminsi icumi, umusaruro wabonetse wanyuranye n’ibyo Melizari yibwiraga ko bizaba. Abasore bari barimenyereje kwirinda bari bakeye, babyibushye, bafite imbaraga z’umubiri n’iz’ibitekerezo, baruta kure bagenzi babo bari barirundumuriye mu mururumba wo kugira ipfa ry’ibyokurya. Nk’ingaruka y’icyo kigeragezo, Daniyeli na bagenzi be bemerewe gukomeza imirire yabo yoroheje mu gihe cyose bamaze mu ishuri ryabateguriraga gukora inshingano zabo i bwami. IMN 29.1
UBUSHAKE BW’IMANA BURATSINDA
Uwiteka yitaye ku cyemezo kidakuka no kwiyanga kw’aba basore b’Abaheburayo maze abacunshumuriraho umugisha. Yabahaye “kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by’ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.” Hanyuma y’iyo myaka itatu y’amasomo yabo, igihe umwami yabahaga ikizamini cyo kugenzura ubushobozi n’ibyo bigishijwe, “mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be. Mu ijambo ryose ry’ubwenge no kumeya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n’abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.” Daniyeli 1:19, 20. IMN 29.2
Aha natwe twese tugomba kuhigira isomo, cyane cyane abasore n’urubyiruko. Kumvira ubushake bw’Imana n’ibyo idusaba bizanira umugisha ubuzima bwacu bw’umubiri n’intekerezo. Kugira ngo tugere ku rugero ruhanitse rw’igipimo cy’intekerezo n’ubuhanga twifuza kugeraho, ni ngombwa ko dushaka ubwenge n’imbaraga dukomora ku Mana, tukubahiriza gahunda yo kwirinda idahinduka mu ngeso z’ubuzima bwacu. Urugero rwa Daniyeli na bagenzi be rutwereka intsinzi ishingiye ku ihame rirwanya ikigeragezo cyo gutegekwa no gutwarwa n’inda. Rutwereka ko igihe abasore bashikamye ku myizerere ya Gikristo babasha gutsinda irari ry’umubiri, bagakomeza kuba indahemuka ku bushake n’ibyo Imana isaba, nubwo bwose byabasaba ubwitange bukomeye. IMN 29.3
Ntibiteguye Ijwi Rikomeye
35. Neretswe ko ivugurura mu by’ubuzima ari umugabane w’ubutumwa bwa marayika wa gatatu, kandi ko byombi bifitanye ubumwe nk’ubw’isanga n’ingoyi nk’uko ikiganza n’ukuboko bimeze ku mubiri w’umuntu. Nabonye ko twebwe nk’abantu tugomba gutera imbere muri uyu murimo ukomeye. Abagabura bagomba gukorera hamwe n’abizera. Ubwoko bw’Imana ntibwiteguye kumva ijwi rikomeye rya marayika wa gatatu. Bafite umurimo bagomba gukora ubwabo aho gutegereza ko Imana ari Yo izawubakorera. Yabasigiye uwo murimo ngo babe ari bo bawukora. Ni umurimo w’umuntu ku giti cye; nta wushobora kuwukorera undi. “Ncuti nkunda, ayo masezerano ni twe yahawe. Bityo rero nimucyo twiyeze, twivaneho ikintu cyose gishobora kuduhumanya imibiri cyangwa imitima, twihatire kuba abaziranenge rwose tubitewe no gutinya Imana.” Inda nini ni icyaha cyamaze kuba gikwira muri iki gihe. Umururumba ugira imbata abagabo n’abagore, kandi ukijimisha intekerezo n’umutimanama wabo kugeza ku rugero rw’uko baba batakibasha kwishimira amagambo y’ukuri kandi atunganye yo mu Ijambo ry’Imana. Basigara bagengwa n’ibyifuzo bigayitse. IMN 30.1
Kugira ngo ubwoko bw’Imana bube bwiteguye kwimurwa, bugomba kwimenya bihagije. Bagomba gusobanukirwa n’ibyifuzo by’imibiri yabo ku buryo babasha kuvuga nk’umunyazaburi bati, “Ndagushimira ukuntu wandemye mu buryo buteye ubwoba kandi butangaza.” Ibyifuzo by’imibiri yabo bigomba guhora bigengwa n’imbaraga z’ubwenge n’intekerezo. Umubiri ukwiriye kugengwa n’intekerezo, aho kugira ngo intekerezo zigengwe n’umubiri. IMN 30.2
Kwitegura Imbaraga y’Ububyutse
36. Imana ishaka ko abantu bayo bahumanurwaho imyanda yose y’umubiri n’umutima, bagatunganyirizwa kuba abaziranenge bubaha Imana. Abirengagiza iyi nshingano kandi bagashaka urwitwazo, bibwira ko Imana izabakorera umurimo bo ubwabo Yabashinze gukora, bazisanga badashyitse, mu gihe abagwaneza bubahirije ibyo imanza z’Imana zisaba, bazaba bikinze uburakari bw’Imana kuri wa munsi. IMN 31.1
Neretswe ko niba ubwoko bw’Imana budakoranye umwete, ahubwo bugategereza ko igihe cy’ihembura n’ububyutse kigera ngo gikosore ibitagenda neza n’amafuti yabo; niba bishingikirije kuri iryo hembura ngo ribakureho imyanda y’umubiri n’iy’umutima, maze bakamamaza ijwi riheruka rya malayika wa gatatu, bazisanga badashyitse. Ububyutse cyangwa imbaraga y’Imana buhabwa gusa ababwiteguye bakora umurimo Imana yabashinze, ariwo wo kwiyezaho imyanda yose y’umubiri n’iyo mu mutima, bakiyejesha kwiboneza bubaha Imana. IMN 31.2
Irarika Ryagenewe Abashidikanya
37. Ukudakurikiza amabwiriza atunganye byagiye bigeza mu kaga ubwoko bw’Imana. Hagiye habaho ugusubira inyuma mu bugorozi mu by’ubuzima, maze kubwo kubura iby’umwuka bigatuma benshi badaha Imana icyubahiro cyayo. Iyo ubwoko bw’Imana bugendera mu mucyo ntibwazaga kubera abandi intaza. IMN 31.3
Mbese twebwe abagize amahirwe akomeye atyo dushobora kwemerera ab’isi kutujya imbere mu byerekeranye n’ubugorozi mu by’ubuzima? Mbese twabasha gutesha agaciro ubwenge bwacu kandi tugakoresha nabi impano n’ubushobozi bwacu bitewe n’imirire idakwiriye? Mbese twagomera amategeko yera y’Imana tukayasimbuza ibikorwa byacu byo kwikunda? Mbese twabaho imibereho irangwa no kudashyira mu gaciro? Mbese imibereho yacu yanyuranya n’amahame ya Gikristo ku buryo Umukiza wacu aterwa isoni no kutwita abavandimwe be? IMN 31.4
Aho ikidukwiriye ahubwo si ugukora umurimo w’abavugabutumwa mu by’ubuvuzi ari wo wo gushyira ubutumwa bwiza mu bikorwa, tukabaho imibereho yerekana ko amahoro y’Imana ari yo agenga imitima yacu? Mbese ntidukwiriye gukura inkomyi imbere y’abatizera, tugahora tuzirikana icyo kuba Umukristo mu bikorwa bisobanuye? Icyaruta ni uko twareka kwitwa Abakristo aho kubabo ku izina kandi tugakomeza kurangwa no kuba abantu batitegeka mu by’inda mu buryo bukomeza kutujyana mu ngeso zidatunganye. IMN 32.1
Imana irararikira buri mwizera w’itorero kwitanga akegurira imibereho ye gukorera Imana. Iraturarikira kugira ivugurura nyakuri. Ibyaremwe byose biranihishwa n’umuvumo. Abantu b’Imana bakwiriye kujya mu ruhande rubashoboza gukurira mu buntu bwayo, bakezwa mu mibiri, mu mutima no mu mwuka, bejeshejwe ukuri. Igihe bazareka imigenzereze yose irwanya ubuzima, bazasobanukirwa neza no kuba abantu b’Imana mu buryo nyakuri. Impinduka itangaje izagaragarira mu mibereho yabo ya Gikristo. IMN 32.2
Abantu Bose Barasuzumwa
38. Ni ikintu cy’agaciro gakomeye ko buri wese muri twe akora uruhare rwe, kandi tukamenya neza ibyo dukwiriye kurya n’ibyo dukwiriye kunywa, ndetse n’ukuntu tugomba kurinda ubuzima bwacu. Ubu abantu bose barasuzumwa kugira ngo bigaragare niba bemera amahame agenga ivugurura mu by’ubuzima cyangwa se niba bahitamo gukurikiza imibereho yo kubaho uko imibiri yabo ibishaka. IMN 32.3
Ntihakagire uwibwira ko ashobora kwikorera uko yishakiye ku byerekeranye n’imirire. Ahubwo reka abicaranye nawe ku meza babone ko ufite amabwiriza agenga imirire yawe, nk’uko agomba no kukugenga no mu bindi byose, kugira ngo icyubahiro cy’Imana kigaragarire bose. Ntushobora kwikorera uko wishakiye; kuko ugomba gutegura imico yo mu buzima buhoraho bw’ahazaza. Buri muntu wese afite inshingano zikomeye. Nimureke dusobanukirwe n’izo nshingano, kandi tuzisohoze uko bikwiriye mu izina rya Yesu. IMN 32.4
Ndabwira buri muntu wese uhura n’ikigeragezo cy’umururumba w’inda nini nti, ‘Ntukemerere gutsindwa n’ikigeragezo, ahubwo wihatire gukoresha indyo yuzuye.’ Ushobora kwimenyereza ubwawe kunyurwa n’indyo ifitiye akamaro umubiri. Imana ifasha abafite ubushake bwo kwifasha; ariko igihe abantu badashaka kwigomwa ngo bakurikize inama n’ubushake bw’Imana, ni buryo ki yakorana na bo? Nimureke dusohoze inshingano yacu, twubaha Imana kandi duhinda umushyitsi kugira ngo tutagwa mu makosa yo gufata nabi imibiri yacu, kuko Imana yadutegetse kuyifata neza ngo ibe mitaraga ku buryo bwose bushoboka. IMN 33.1
Ivugurura Nyakuri ni Ivugurura Rihera mu Mutima
39. Abakorera Imana ntibakwiriye gushaka gushimwa n’ab’isi no guhaza irari ryabo. Abaganga bo mu bigo byacu bagomba kurangwa n’imibereho ishingiye ku mahame y’ubugorozi mu by’ubuzima. Nta na rimwe abantu bazaba abarangwa no kwirinda nyakuri igihe cyose ubuntu bwa Kristo budakorera mu mitima yabo. Ibyo isi igusezeranira byose ntibishobora kuguhindura cyangwa ngo bihindure umugore wawe maze ngo mube abagorozi mu by’ubuzima. Nta kwigomwa mu mirire uko ariko kose kwabasha kugukiza uburwayi bw’irari n’umururumba. Mwenedata nawe mushiki wanjye ____ ntuzashobora kugera ku kwirinda muri byose keretse gusa umutima wawe uhinduwe n’ubuntu bw’Imana. IMN 33.2
Ibihe ntibishobora kuzana ivugurura. Ubukristo busaba ivugurura ryo mu mutima. Umurimo Kristo akorera mu mutima uzagaragarira mu mutima wahindutse. Umugambi w’ivugurura ritangiriye inyuma kugira ngo rikomereze imbere ntacyo wigeze ugeraho, kandi ntacyo uzigera ugeraho. Umugambi Imana igufitiye ni ugutangirira ku cyicaro cy’aho ingorane zose zishingiye, mu mutima, hanyuma ibiri mu mutima bigakwiza amahame yo gukiranuka; ivugurura nyakuri rizagaragara inyuma kimwe n’imbere. IMN 33.3
40. Abarangwa no kugira imibereho yisumbuyeho ibegereza umugambi w’Imana, bakurikije umucyo Imana yabahaye binyuze mu ijambo ryayo n’ubuhamya bwa Mwuka Wera, ntibazigera bahindura imigenzereze yabo ngo bashimishe inshuti zabo n’ab’imiryango yabo, naho yaba umwe cyangwa babiri cyangwa benshi, babaho imibereho inyuranye n’umugambi wuje ubwenge w’Imana. Niba amahame yo kubaho kwacu agenda ajya mbere, tugakomeza kubahiriza amabwiriza adakuka mu by’imirire, niba nk’Abakristo turangwa no kwiga kwishimira no kunyurwa n’umugambi w’Imana, twazashobora kugira imbaraga ihindura abandi igendana n’ubushake bw’Imana. Ikibazo ni iki ngo, “Mbese dufite ubushake bwo kuba abagorozi nyakuri mu by’ubuzima?” IMN 34.1
Ikibazo cy’Ingenzi cy’Ibanze
41. Nabwirijwe ko ngomba kugeza ku bizera bacu bose ubutumwa bw’ivugurura mu by’ubuzima, kuko abenshi bamaze gusubira inyuma bareka gukurikiza amabwiriza y’ivugurura mu by’ubuzima. IMN 34.2
Umugambi Imana ifitiye abana bayo ni ugukura bakagera ku kigero cy’igihagararo cy’abagabo n’abagore bari muri Kristo. Kugira ngo ibyo babigereho, bagomba gukoresha imbaraga yose y’ibitekerezo, umutima, n’umubiri. Ntibakwiriye kwemera ko hagira imbaraga batakaza yaba iy’ibitekerezo cyangwa iy’umubiri. IMN 34.3
Ikibazo cy’ukuntu twabasha kurinda ubuzima bwacu ni ikibazo cy’ingenzi kandi cy’ibanze. Igihe twiga kuri iki kibazo dufite umwuka wo kubaha Imana, tuzasobanukirwa yuko igifite akamaro kurenza ibindi, mu guteza imbere imibiri yacu n’umwuka wacu, ari ugukoresha imirire yoroheje. Nimureke twige iki kibazo twitonze. Dukeneye ubumenyi no guhitamo kugira ngo tubigereho. Ntitugomba kurwanya amategeko y’ibyaremwe, ahubwo dukwiriye kuyubaha. IMN 34.4
Abamaze kumenya ububi bwo gukoresha inyama, icyayi n’ikawa, n’imitegurire mibi y’ibyokurya, kandi bakaba bariyemeje kugirana isezerano n’Imana kubwo kwitanga, ntibazakomeza kwiyandavuza bakoresha imirire bazi ko ari mibi ku buzima bwabo. Imana ishaka ko ibyifuzo by’imirire yacu biba biboneye, kandi tukarangwa no kugira imibereho yo kwizinukwa mu byerekeranye no gukoresha ibyo bintu bitari byiza. Uyu ni wo murimo ugomba gukorwa mbere y’uko ubwoko bw’Imana buhagarara imbere yayo butunganye. IMN 34.5
Ubwoko bw’Imana bwasigaye bugomba kuba abantu bahindutse. Kwigisha ubu butumwa bigomba kugeza abantu ku kwihana no guhindurwa abaziranenge. Tugomba kwiyumvamo imbaraga ya Mwuka w’Imana. Ubu ni ubutumwa bw’igitangaza kandi busobanutse; busobanukiye umuntu wese ubwakira, kandi bugomba kwamamazwa mu ijwi rirenga. Tugomba kugira ukwizera nyakuri kandi gushikamye kutwereka ko ubu butumwa buzakomeza kugira imbaraga kugeza ku iherezo ry’igihe. IMN 35.1
Hariho bamwe bavuga ko ari abizera bakemera imwe mu migabane y’Ibihamya nk’ubutumwa bwavuye ku Mana, nyamara bakanga imigabane irwanya imirire igendana n’ibyifuzo byabo. Bene abo baba bakora ibinyuranye n’ibibabera byiza, hamwe n’ibishimwa n’itorero. Ni ngombwa ko tugendera mu mucyo mu gihe tugifite umucyo. Abavuga ko bemera ivugurura mu by’ubuzima, nyamara bakarwanya amahame yaryo mu buzima bwabo bwa buri munsi, baba bamunga imitima yabo kandi bakerekana ipica y’imibereho mibi imbere y’abizera n’abatizera. IMN 35.2
Abantu bazi ukuri bafite inshingano y’ingenzi yo guhuza kwizera kwabo n’imirimo yabo, ibyo bigatuma imibereho yabo irushaho gutunganywa no kwezwa, maze bakaba biteguye gukora umurimo ugomba kurangizwa muri iyi minsi iheruka yo kwamamaza ubutumwa. Nta gihe cyangwa imbaraga bafite byo gupfusha ubusa bahaza irari ryabo. Dukwiriye kumva aya magambo kandi tukayaha agaciro ngo, “Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana.” Ibyakozwe n’Intumwa 3:19. Hari benshi muri twe babuze iby’umwuka, kandi babaye batihannye ngo bahindukire, bashobora kuzarimbuka. Mbese ushobora kwigerezaho utyo? ... IMN 35.3
Imbaraga ya Kristo gusa ni yo yonyine ishobora guhindura umutima n’intekerezo by’imibereho y’umuntu wifuza kuzasangira na We imibereho mishya yo mu bwami bw’ijuru. Umukiza Yesu aravuga ati, “Umuntu utabyawe ubwa kabiri ntabasha kubona ubwami bw’Imana.” Yohana 3:3. Iyobokamana riva ku Mana ni ryo ryonyine rishobora kuyobora abantu ku Mana. Kugira ngo tubashe kuyikorera uko bikwiriye, tugomba kubyarwa na Mwuka w’Imana. Ibi bizatuma dushobora kuba maso. Bizaboneza imitima kandi bivugurure intekerezo zacu, kandi biduhe ubushobozi bushya bwo kumenya no gukunda Imana. Bizadushoboza kugira ubushake bwo kumvira ibyo idushakaho byose. Uku ni ko kuramya nyakuri. IMN 36.1
Kurwanira Hamwe
42. Twahawe umurimo wo guteza imbere ivugurura mu by’ubuzima. Uhoraho yifuza ko ubwoko bwe buhuriza hamwe kandi bugakorera hamwe. Nk’uko mubizi, ntitugomba kuva mu byimbo twabayemo mu myaka mirongo itatu n’itanu ishize [Ibi byanditswe mu mwaka wa 1902], aho Uhoraho adusaba kuguma. Irinde rero utaba uri mu mwanya urwanya umurimo w’ivugurura mu by’ubuzima. Uyu murimo uzakomeza gutera imbere; kuko ari uburyo Uhoraho yashyizeho ngo bugabanyirize imibabaro abatuye iyi si, kandi ngo ubwoko bwe bubashe gutunganywa. IMN 36.2
Ujye witondera rero imyifatire ugaragaza, hato utaba nyirabayazana mu kurema ibice. Mwenedata, nubwo byakunanira kuzanira umugisha imibereho yawe n’iy’umuryango wawe kubwo kudakurikiza amabwiriza y’ubugorozi mu by’ubuzima, ntukabere ikigusha abandi ngo urwanye umucyo Imana yatanze kuri iyi ngingo. IMN 36.3
43. Imana yahaye ubwoko bwayo ubutumwa bwerekeranye n’ivugurura mu by’ubuzima. IMN 37.1
Uyu mucyo wakomeje kubamurikira mu gihe cy’imyaka mirongo itatu; kandi Uhoraho ntashobora kureka abagaragu Be ngo bagume mu nzira inyuranye n’iyo. Ntiyishimira ko abagaragu Be bakora ibinyuranyije n’ubutumwa nk’ubu, ari bwo yabahaye ngo babugeze ku bandi. Mbese yakwishimira ko umugabane umwe w’abakozi bakora ahantu, bigisha ko amahame y’ubugorozi mu by’ubuzima yomatanye n’ubutumwa bwa marayika wa gatatu nk’uko ukuboko komatanye n’umubiri, mu gihe abakozi bagenzi babo, kubwo imikorere yabo, bigisha amahame anyuranye n’ayo by’ihabya? Ibi bigaragara nk’icyaha mu maso y’Imana... IMN 37.2
Nta kintu gica intege abarinzi b’Uwiteka nko kugirana isano n’abantu bafite imbaraga z’ibitekerezo, kandi basobanukiwe n’impamvu zo kwizera kwacu, ariko bakaba bagaragaza mu magambo no mu bikorwa byabo ko banyuranya bikomeye n’amategeko ayobora umutimanama. IMN 37.3
Umucyo Imana yatanze ku byerekeye ivugurura mu by’ubuzima ntuzabura kugeza mu kaga umuntu ugerageza kuwurwanya; kandi nta muntu n’umwe ubasha kwizera gutsinda mu murimo w’Imana igihe cyose arwanya mu magambo no mu bikorwa uwo mucyo Imana yatanze. IMN 37.4
44. Ni ngombwa ko abagabura batanga amabwiriza yerekeranye no kugira imibereho yo kwirinda. Bakwiriye kwerekana uburyo imirire, akazi, ikiruhuko, n’imyambarire bifitanye isano n’ubuzima bwacu. Abemera ukuri ko muri iyi minsi iheruka bagomba kugira icyo bakora kur’iki kibazo. Kirabareba, kandi Imana irabasaba guhaguruka bagashyira umwete mu murimo w’iri vugurura. Ntabwo Imana izishimira imigenzereze yabo nibatita kuri iki kibazo. IMN 37.5
Kwivutsa Umugisha
45. Umumarayika yarambwiye ati, “Mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu.” Mwateshutse ku ivugurura ry’ubuzima. Murifata nk’akantu k’ubusabusa kitaruye ukuri. Nyamara siko biri; ni umugabane ugize ukuri. Uyu ni umurimo mwashyizwe imbere kandi urushaho kugenda ugaragarira amaso yanyu kuruta ikindi kintu mwigeze mubona. Iyo mugize gushidikanya mugasubira inyuma, mukananirwa kugundira umugisha mwashyizwe imbere, mugira igihombo. Muba mwivutsa umugisha nyirizina ijuru ryabaringanirije kugira ngo uzabasindagize mu bihe biruhije. Satani abashyira imbere ibyo akabateza gushidikanya uwo mucyo, maze mukaba mwarwanya icyari kuzanira inyungu ikomeye ubuzima bwanyu bw’umubiri n’umwuka. IMN 37.6
[Izo ni inzitwazo zo gukora nabi zituruka kuri Satani — 710]. IMN 38.1
Mwibuke ko hari Urubanza
46. Uhoraho arashaka abanyabushake binjira mu ngabo Ze. Abagabo n’abagore b’abanyantegenke bakeneye guhinduka bakaba abagorozi b’iby’ubuzima buzira umuze. Imana yiteguye gukorana n’abana bayo mu kurinda ubuzima bwabo, niba bigengesera mu mirire yabo, bakirinda kugaburira igifu ibikiremereza bitari ngombwa. Kubw’ubuntu bwayo, yaduteguriye inzira iboneye yo gukoresha ibyaremwe mu buryo bwizewe kandi buzima, buhagije abantu bose babasha gukurikiza. Yaduhaye ibikwiriye byose biva mu butaka ngo bitume tugira amagara mazima mu buryo bwuzuye. IMN 38.2
Udaha agaciro amabwiriza Imana yatanze mu ijambo ryayo no mu byo yaremye, ntiyumvire amabwiriza yayo, aba ameze nk’umuntu urindagira. Ni Umukristo w’umurwayi. Imibereho ye y’iby’umwuka iri mu kaga. Ariho, nyamara imibereho ye nta mpumuro igira. Ntaha agaciro ibihe byiza by’ubuntu. IMN 38.3
Abantu benshi bagiye bateza akaga imibiri yabo kubwo kutita ku mategeko y’ubuzima, kandi babasha kutazongera kugira imibiri mitaraga kubera uko gukerensa kwabo; nyamara n’ubu bashobora kwihana kandi bagahindukira. Umuntu yagerageje kwigira umunyabwenge kurusha Imana. Yihindukiye itegeko ubwe. Imana iraturarikira kwita ku byo idusaba, ntidukomeze kuyisuzuguza tutita ku mbaraga z’imibiri yacu, intekerezo zacu, n’iz’umwuka wacu. Gusaza no gukenyuka imburagihe ni ingaruka zo kuba kure y’Imana abantu bagakurikiza imigenzereze y’iyi si. Umuntu ukomeza gushyira imbere inarijye azagerwaho n’ingaruka. Mu rubanza tuzabona ukuntu Imana ifuhira abagomera amategeko y’ubuzima. Maze mu gihe tuzaba dusubije amaso inyuma, tuzabona akamaro ko kumenya Imana, akamaro ko kugira imico twafashe, niba tuzaba twaragize Bibiliya umujyanama wacu. IMN 38.4
Imana yifuza ko abantu bayo baba abanyabwenge kandi bakagira ubumenyi. Mu gihe turushaho kubona amakuba, ubumuga bw’umubiri, n’indwara zaje mu isi bitewe n’ingaruka z’ubujiji zitewe no kutamenya gufata neza imibiri, ni buryo ki twakwirengagiza gutanga imiburo? Kristo yavuze ko nk’uko byari biri mu minsi ya Nowa, ubwo isi yari yuzuwemo n’ubugizi bwa nabi no kwangirika gutewe n’ibyaha birenze urugero, niko bizaba no mu gihe Umwana w’umuntu azaba ari hafi kugaruka. Imana yaduhaye umucyo mwinshi, kandi nituwugenderamo, tuzabona agakiza kayo. IMN 39.1
Ni ngombwa ko habaho impinduka. Iki ni igihe duhawe ngo dushyire hasi kwiyemera kwacu no kwiyumva mu mutima ko twihagije, maze tugashaka Uwiteka bigishoboka ko abonwa. Nk’abantu, dukeneye kwicisha bugufi imbere y’Imana; kuko imigenzereze yacu irangwa no kudahuza n’ibyo Imana ishaka. IMN 39.2
Uwiteka araduhamagarira kugaruka mu murongo. Igihe twataye kirahagije. Ijoro riregereje. Imanza z’Imana ziragaragarira ku isi no mu nyanja. Nta mahirwe ya kabiri y’imbabazi tuzongera guhabwa. Iki si igihe cyo kurindagira. Reka buri wese ashimire Imana ko tugifite amahirwe yo kubaka imico izatuma tubaho imibereho y’iteka ryose mu gihe kigiye kuza.
.
You can Click Here to View our Alarm, set for You to Start Counting down for 2nd Coming of Our Lord Messiah Jesus Christ our King of 7th Day Holy Sabbath and of All Sealed 7th Day Holy Sabbath Keepers until Tuesday, 15 October 2024 (Chicago time).
1765 | days |
42364 | hours |
2541843 | minutes |
152510588 | seconds |
Home EGW Writings Books The Great Controversy
Preface
Listen, Read and Share Links of The Great Controversy Book Audio All Chapters-English and in Kinyarwanda.
37.[Chapter 37—The Scriptures a Safeguard/The Great Controversy-Audio in English],(in Kinyarwanda),
38.[Chapter 38—The Final Warning/The Great Controversy-Audio in English],(in Kinyarwanda),
39.[Chapter 39—The Jacob's Time of Trouble/The Great Controversy-Audio in English],(in Kinyarwanda),
40.[Chapter 40—God's People Delivered/The Great Controversy-Audio in English],(in Kinyarwanda)=JESUITS,
41.[Chapter 41—Desolation of the Earth/The Great Controversy-Audio in English],(in Kinyarwanda),
42.[Chapter 42—The Controversy Ended/The Great Controversy-Audio in English],(in Kinyarwanda).
Appendix
Copy and paste to share to 7 people /Sangiza n' abandi bantu 7,Yesu yaje twatashye:2020-06-06:14h41'51''Inama y' Agakiza Yesu i Getsemani itangiranye n' itariki ya 1Nzeri2020 kugeza kw' Itegeko ry' Icyumweru 15Gashyantare 2021,Yesu azagaruka 15 Ukwakira 2024,Isaha yageze,Mwiyeze Imbabazi Z'Imana Kubeza Isabato ni 22Ukwakira 2020. Imvura y'itumba n'ihembura rizamara amezi 3 n' iminsi 15, bizahuza na Gashyantare 7th-17th, 2020.Twatashye Yesu Yaje,Mwige Ikigisho cya 42 Intambara Ikomeye, musome Yesaya 12:1-6, Musome 1 Abami 81:66, Mubihuze na Yohana 17:1-26"17:17"Ubereshe Ukuri, Ijambo Ryawe niryo Kuri:1)Inyandiko: http://www.africanunionsc.org/2020/06/2020060614h4151getsemani-itangiranye.html ,2) Amajwi: https://vocaroo.com/93jDG6UqbSC , 3) YouTube updates on Sunday Law movements: http://www.africanunionsc.org/2020/05/click-here-to-listen-to-updated-sunday.html |
kandi Mwami mana yanjye ,nkaba ngusaba kumvisha abasoma iby'iyi nyandiko kurarikirwa nayo gutakambira Uwiteka Imana yacu ngo tubashe guhabwa Imbabazi z' Ibyaha, no gusukirwa Umwuka Wera Mu Mvura y'itumba.
Mbisabye byose nizeye mu Izina rya Yesu Kristo Umwami n' Umukza wacu.Amen."
1.Chap 1-KURIMBUKA KWA YERUSALEMU
2.Chap 2-AKARENGANE MU BINYEJANA BYA MBERE
3.Chap 3-INTANDARO YO KUGOMA
4.Chap 4- ABAVODUWA
5.Chap 5-YOHANI WYCLIFE
6.Chap 6-HUSE NA YORAMU
7.Chap 7-LUTHER YITANDUKANYA NA ROMA
8.Chap 8-LUTHER IMBERE Y'URUKIKO RW'I WORMS
9.Chap 9-ZWINGLE
10.Chap 10-AMAJYAMBERE Y'UBUGOROZI MU BUDAGE
11.Chap 11-UBUHAKANYI BW'IBIKOMANGOMA
12.Chap 12-UBUGOROZI MU BUFARANSA
13.Chap 13-IBIHUGU BYITWA PAYS-BAS
14.Chap 14-ABAGOROZI BAKURIKIYEHO MU BWONGEREZA
15.Chap 15-BIBILIYA N'IHINDURAMATWARA MU BUFARANSA
16.Chap 16-ABAPADIRI B'ABAGENZI
17.Chap 17-INTEGUZA ZO MU RUTURUTURU
18.Chap 18-UMUGOROZI W'UMUNYAMERIKA
19.Chap 19-KUVA MU MWIJIMA UJYA MU MUCYO
20.Chap 20-IVUGURURA RIKOMEYE MU ITORERO
21.Chap 21-UKUBURIRWA KUTITAWEHO
22.Chap 22-UBUHANUZI BUSOHORA
23.Chap 23-UBUTURO BWERA
24.Chap 24-AHERA CYANE
25.Chap 25-AMATEGEKO Y'IMANA NTAHINDUKA
26.Chap 26-UMURIMO W'UBUGOROZI
27.Chap 27-IVUGURURA RYO MURI IKI GIHE
28.Chap 28-ISUZUMARUBANZA
29.Chap 29-INKOMOKO Y'IKIBI
30.Chap 30-URWANGO HAGATI Y'UMUNTU NA SATANI
31.Chap 31- UMURIMO W'IMYUKA MIBI
32.Chap 32-IMITEGO YA SATANI:(Imyaka 6000)
33.Chap 33-IKINYOMA GIKOMEYE CYA MBERE NA MBERE
34.Chap 34-ABAPFUYE BASHOBORA KUVUGANA N'ABAZIMA
35.Chap 35-IMICO N'IMIGAMBI Y'UBUPAPA
36.Chap 36-INTAMBARA YEGEREJE N'INTANDARO YAYO
37.Chap 37-IBYANDITSWE BYERA NI UMURINZI WACU
38.Chap 38-IMIBURO IHERUKA
39.Chap 39-IGIHE CY'UMUBABARO (WA YAKOBO-2024)
40.Chap 40-GUCUNGURWA K'UBWOKO BW'IMANA
41.Chap 41-ISI IHINDUKA UMUSAKA
42.Chap 42-IHEREZO RY'INTAMBARA:(Imyaka 6000)
. .
.
0 comments:
Post a Comment